Ibisubizo ku bacuruzi ku gutanga inyemezabwishyu za EBM no gukora dekalarasiyo z'imisoro
[In English]. Ikoranabuhanga ryamaze kwinjira mu buzima bw'abantu ridasize ubucuruzi. Mu bucuruzi, buri mucuruzi asabwa kwifashisha telefoni cg imashini kugirango abashe gutanga inyemezabwishyu (za EBM), kandi nanone asabwa kumenyekanisha imisoro no kuyishyura hifashishijwe ikoranabuhanga. Mu by'ukuri, ibi bikorwa tumaze kuvuga (bigomba gukorwa n'umucuruzi) birahangayikisha kandi nta ruhare bigira mu kwinjiriza umucuruzi. Niyo mpamvu Benchmak Ltd yazaniye abacuruzi uburyo bwo kubarinda guhangayikishwa n'ibi bintu bitabinjiriza ahubwo bagakurikirana batekanye ubucuruzi bwabo n'ibyabuteza imbere.
Binyuze mu masezerano yanditse, Benchmak Ltd yiyemeza kujya ikorera umucuruzi inyemezabwishyu za EBM, kumukorera dekalarasiyo zose z'imisoro no kumugereza umusoro aho ugomba kujya. Ubu buryo burinda umucuruzi: gusohora amafranga menshi yo guhemba umukozi wakabikoze cg gukoresha umukozi mubi, ikibazo cyo kubura netiwake za interineti, ingaruka zo kubura umwanya, gukora amakosa yishyurwa amafranga, kugirana ibibazo na Rwanda revenue authority, gutakaza igikoresho cyifashishwa (telefoni cg imashini), guhangayikishwa no gucunga igikoresho cyifashishwa, guhangayikishwa no kubungabunga igikoresho cyifashishwa, no gucibwa amande.
Ubu bwoko bwa serivisi buhabwa gusa umukiliya (umucuruzi) wagiranye amasezerano na Benchmak Ltd. Mu masezerano hakubiyemo ingingo zose z'ingenzi, kandi zisobanurwa neza ku buryo nta mpungenge zigirwa ku mpande zombi, kuri twebwe (Benchmak Ltd) no ku mukiliya wacu (umucuruzi), ku mpande zombi ni umutuzo gusa gusa.
Ibiciro bya serivisi. Hari ibyiciro bine: Icyiciro A cy'abishyura 25000F buri kwezi, icyiciro B cy'abishyura 50000F buri kwezi, Icyiciro C cy'abishyura 75000F buri kwezi, n'icyiciro X cy'abishyura 4500XF buri kwezi. Mu cyiciro cya A, umubare ntarengwa w'inyemezabwishyu za EBM ni 6 n'amafranga 500F kuri buri nyemezabwishyu yarengaho, gukorerwa dekalarasiyo ya buri musoro ni ubuntu no kugerezwa umusoro aho ugomba kujya ni ubuntu. Mu cyiciro cya B, umubare ntarengwa w'inyemezabwishyu za EBM ni 12 n'amafranga 500F kuri buri nyemezabwishyu yarengaho, gukorerwa dekalarasiyo ya buri musoro ni ubuntu no kugerezwa umusoro aho ugomba kujya ni ubuntu. Mu cyiciro cya C, umubare ntarengwa w'inyemezabwishyu za EBM ni 18 n'amafranga 500F kuri buri nyemezabwishyu yarengaho, gukorerwa dekalarasiyo ya buri musoro ni ubuntu no kugerezwa umusoro aho ugomba kujya ni ubuntu. Mu cyiciro cya X, umubare ntarengwa w'inyemezabwishyu za EBM ni umubare uwo ariwo wose (X) hejuru ya 18 n'amafranga 500F kuri buri nyemezabwishyu yarengaho, gukorerwa dekalarasiyo ya buri musoro ni ubuntu no kugerezwa umusoro aho ugomba kujya ni ubuntu.